Thursday, January 15, 2015

2014- 2015 : Bimwe mubikorwa bikomeye Biteganijwe gukorwa

Mugihe turimo dutangira umwaka Jasper singer Group ishimishwa cyane no kumenyesha abanya muryango bayo bimwe mubikorwa by'ingenzi ibateganyiriza , doreko ari nawo mwanya wo mwanya wo gushyira ahagaragara ibyi izako muri uyumwaka dutangiye. nimuri urwo rwego twishimiye kumenyesha abanyamuryango ndatse naba kunzi bacu bimwe mubikorwa byingenzi biteganijwe muri uyu mwaka wamashuri wa 2014-2015. Nkuko itego yacu ari ukugeza inkuru ya Yesu kristo kuri benshi ni muri urwo rwego twa teguye Igitaramo cyo guhimbaza imana kizata taliki ya 14 Werurwe 2014 kibazabera kuru sengero rw' abadiventiste  rwa KAMINUZA ( I Butare) arinaho tubarizwa. muri icyo gitaramo tuzaba turi kumwe na  amakorali nka :

- IMPANO Choir kuva IGISENYI
-Messengers Kuva  Muri College Adventist  of GITWE
-Truth Friend Family Group Kuva muri KAMINUZA SDA
-Merry Melody Family Choir Kuva muri KAMINUZA SDA
Tubibutseko ikigitaramo kizaba talili ya 13-14 Werurwe 2015.

nanone kandi Jasper singer yateguye igikorwa kindi gikomeye cyane giteganyijwe ku itariki ya 10 Gicurasi 2015  aho Izaba ihura nabanyumuryango bayo mugikwa kizwi ku izina rya REUNION  nigikorwa kizaba kiba kunshuro yambere.

Turasaba burihwe kuzaza kwifatanya natwe muri ibi bikorwo byose ndatse nibindi byinshi duteganya muri uyu mwaka.



Murakoze muko meze kugira Umwaka mushya muhire

Thursday, January 1, 2015

UMUYOBOZI WA JASPER SINGERS GROUP YIFURIZA ABANYAMURYANGO UMWAKA MUSHYA MUHIRE

MUNYAMPIRWA BALINDA Michel 
Umuyobozi wa Jasper Singers Group

Dushimiye Imana yo yarinze ubugingo bwacu muri uyu mwaka dushoje wa 2014; icyubahiro nikibe icyayo iteka ryose. 

Ndagushimiye nawe by'umwihariko uruhare rwawe muri uyu mwakan dushoje kugirango Umuryango wa Jasper singers Group ube uri aho uri ubungubu, Imana
iguhe umugisha UTAGABANYIJE!

 Aya mahirwe duhawe yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2015 mureke  tuyabyaze umusaruro;  dukoresha imbaraga zacu,  twongera Ibihe byo kubana n'Imana ngo tube ibikoresho byiza bishimwa. 

Uri uwigiciro cyinshi muri Uyu Muryango, uruhare rwawe rurakenewe  mu iterambere ryawo .uyu mwaka uzatubere uwibyishimo , Gukundana, gushirahamwe no gutekereza kure dufashijwe n'Imana ngo umurimo wayo ukomeze utere imbere 

Every new day is a chance to change your Life 

" AVEC DIEU ON FERA DES EXPLOITS"  nkuko NDAYIZIGIYE JMV akunda kubivuga.


Umwaka mushya muhire !



MUNYAMPIRWA BALINDA Michel
Umuyobozi wa Jasper Singers Group