Thursday, March 14, 2013

UMUNSI UKOMEYE URI HAFI (MEDITATION JEUDI LE O7/O3/2013)

KAMANZI Samuel


   
 UMUNSI UKOMEYE URI HAFI .

Umunsi ukomeye ni ukusa kumwami Yesu,ni umunsi wibyishimo kuri bamwe ndetse n’umunsi w’umubabaro ukomeye kunandi
«  Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro,abibone bose n’inkozi zibibi zose bazaba ibishigwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire,niko Uwiteka Nyiringabo avuga,ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami,Ariko mwebweho abubaha izina ryanje Izuba ryo gukiranuka rizaabarasira rifite gukiza mumababa yaryo,maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro ».[1](Maraki 4 :1-2)
Nkuko  iminsi ya Nowa yari iri   niko nokuza kumwana w’umuntu kuzameba
 Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyigisho Kristo yabigishije mu magambo yavuze.Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu akabaha ikimenyetso cyo kurimbuka kwari kubasatiriye kugira ngo bazahunge,ni ko yaburiye abatuye isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka,abaha n’ibimenyetso byo kwegereza kwawo kugira ngo abashaka bose bazahunge umujinya ugiye gutera.Yesu aravuga ati”Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri,kandi no hasi amahanga azababara”Luka 21:25,Matayo 24:29,Mariko 13:24-26,Ibyahishuwe 6:12-17 .
Ababona ibyo bimenyetso bibanziriza kuza kwe bagomba kumenya”yuko ari hafi,ndetse ageze ku rugi’’matayo 24:33.Yatubwiye atuburira ati”Nuko namwe mube maso”Mariko 13:35.Abita kuri  uyu muburo ntibazigera bahera mu mwijima ku buryo uwo munsi wabazabagwa gitumo. Nyamara kubatazaba maso<<umunsi w’umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro>>.[2] 1 abatasalonike 5:2-5.
Ntabwo abatuye isi biteguye kwemwera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’umukiza warebanaga isenywa rya Yerusalemu. Igihe uzazira cyose,uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha.mugihe ubuzima bw’abantu bugenda nk’uko bisanzwe,mu gihe abantu bazaba batwawe n’ibibanezeza,bahugiye mu bibazanira inyungu z’isi,bahugiye mu bucuruzi no gushaka amafaranga,mu gihe abayobozi b’idini bazaba barata gusa amajyambere n’ubwenge bw’isi bagezeho,abantu nabo bakihenda ko bafite umutekano,icyo gihe nibwo kurimbuka gutunguranye kuzagwira abo bose bazaba badamaraye n’abanyabyaha,nk’uko umujura aza mu gicuku << kandi ntibazabasha kubikira na hato>> 1 Abatesalonike 5:3 (Intambara ikomeye pg 31) .Nuko Daniyeli,bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka,benshi bazajarajara  hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.Benshi bazatunganywa bazezwa,bazacishwa muruganda,ariko ababi bazakomeza gukora ibibi.Kandi ntan’umwe muri bo uzayamenya,ariko abanyabwenge bazayamenya”.Daniyeli 12:4,10).Satani azi neza ko umuntu wese uzagerageza gupfobya amasengesho no kurondora mu byanditswe, azatsindwa n’ibitero bye,ni cyo gituma ahimba inzira zose zishoboka kugirango yigarurire imitima. Nkuko kristo yatsinze Satani mubishuko byose yamugerageresheje, yabikoze kubwacu ndetse uko gutsinda kwatubereye inzira yo kunesha.Kristo yiteguye guha umuntu wese ubishaka imbaraga yo kunesha mugishuko ibyo ari byose Satani yadushyira imbere.[3]( Intambara ikomeye pge 369)
 Satani azi neza ko umunyantegenke wisunga Kristo Yesu,arusha imbaraga igitero cy’ingabo z’umwijima azi kandi ko aramutse yishyize kumugaragaro,azagabwaho igitero,maze agatsindwa.Nuko rero Satani yifuza gukura abasirikare b’umusaraba mugihome  cyabo gikomeye,bubikiye hamwe n’ingabo ze zihora ziteguye gutsemba abamunyurira mu gikingi.Mukwishingikiriza gusa ku Mana twicishije bugufi,tukumvira amategeko yayo yose tuzaba mumutekano.Nta numwe ushobora kubaho umunsi umwe cyagwa isaha imwe, atasenze.Satani ni umuhanga mugukoresha Ibyanditwe Byera,aha ubusobanuro yihimbiye ku mirirongo yizera ko yadusitaza.Dukwiriye kwiga Bibiliya twicishije bugufi mu mitima,tutagira akanya na gato duhuga ko kwishingikiriza ku Mana.            N’ubwo dukwiriye guhora  imitego ya Satani,dukwiriye gukomeza gusengana Kwizera tugira tuti.”Ntuduhane mubitwoshya”[4](Intambara ikomeye pge376).  Dufite isezerano ryiza kumuntu wese uzaba yanesheje kuri uwomunsi.Unesha niwe uzambikwa imyenda yera kandi sinzahanagura izina rye nahato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzaturira izina rye imbere ya Data n’imbere yab’abamarayika (ibyahishuwe3:5).
Unesha nzamuha kwicarana najye ku ntebe yanjye y’ubwami nk’ukonanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye (Ibyahishuwe3:21).Unesha azarya kumbuto z’igiti cy’ubugingo kiri mi paradizo y’Imana (ibyahishuwe2:7). Noneho iyuzuze nayo ubwo nibwo ibyiza bizakuzaho.UWITEKA AGUHE UMUGISHA
                       

                     BYATEGUWE NA KAMANZI samuel




[1] Mariko 4:1-2
[2] 1Abatesaronike 5:2-5
[3] Intambara ikomeye pge 369
[4] Intambara ikomeye pge 376