Thursday, October 15, 2015

INAMA Y'INTEKO RUSANGE YA JASPERS SINGERS KUWA 25/10/2015 YASUBITSWE

Hello Jasper singers members!!
Ubuyobozi bwa Jasper Singers Group , bwishimiye kubamenyeshako Inama y'inteko rusange yari kuzaba taliki ya 25 Ukwakira 2015 itakibaye , ko ahubwo biteganyijwe ko izaba taliki ya 8 ugushyingo 2015. Tubashimiye uko mukomeje kubana na Jasper Singers Group mubikorwa byayo byaburi munsi kandi tubasaba kwihanganira izo mpinduka Murakoze.

Tuesday, August 18, 2015

Huye: Jasper Singer Mugikorwa cyo kugura Ibikoresho bya Muzika

Hello Jasper singers members!!
Jasper singers yatangiye umushinga wo kugura sound system yayo mu rwego rwo kugirango barusheho gutera imbere mu rwego rw'imiririmbire..umushinga ugizwe na Phase 2 ariko ubu bakaba baratangiranye na Phase I igizwe na Keyboard na Back speaker..Jasper yifuzako abanyamuryango bayo bose bagira uruhare kugirango uyu mushinga ugerweho ariyo mpamvu hakenewe inkunga ya buri muntu mu rwego ruri financier,ibitekerezo ndetse n'amasengesho..inkunga ikaba ishikirizwa Jasper management committe i Huye aribo Munyampirwa B. Michel ; Uwamahoro Pelagie Pépée na Nkindi Fiston..Utabasha kubabona akaba ari muri diaspora yareba Amani Rukundo ; NshutiJosaphat Maombi cyangwa Nduwa Mag.

ushobara no kunyuza umusanzu wawe kuri compte ya Jasper Singers Group iri Muri KCB : 4401223381.
  Mureke twese tugire uruhare mu kuvuga ubutumwa kandi avec Dieu nous ferons des exploits nkuko Ndayizigiye Shyirambere Jmv yakundaga kubitwibutsa kenshi..

God be with you all and bless you.

Wednesday, March 11, 2015

JASPER SINGER CONCERT:STAND FOR WORSHIP

Jasper Singer Ni itsinda rya abaririmbyi ribarizwa muri Itorero rya Abadiventisti b’umunsi wa 7 rya Kaminuza. Iri tsinda rya bateguriye igitaramo cyo gushima Imana ku bw’ibyiza imaze kugeza kuri iri tsinda mu minsi rimaze dore ko rya tangiye mu mwaka wa 2008 rikemerwa ku mugaragaro mu itorero mu mwaka wa 2010 niyo mpamvu ryafashe iya mbere mugushimira Imana by’umwihariko kubyo yabagejejeho muri uyu mwaka turangije wa 2014 ndete rikaniragiza Imana muri uyu mwaka wa 2015.
iki gitaramo kizaba tariki ya 13/03/2015 - 14/03/2015 kikazabera ku rusengero rw’itorero rya abadiventiste rya Kaminuza ari naho iyi group ibarizwa. Muri iki gitaramo Jasper Singers Group izaba iri kumwe na machoral akurikira :




  1. MESSENGERS SINGERS kuva College Adventiste de GITWE 
  2. IMPANO Y’UMUGINGO Kuva Gisenyi 
  3. TRUTH FRIEND FAMILY GROUP Kuva asepa/unr 
  4.  CHORAL La TROMPETE Kuva asepa/unr


FRIDAY kizatangira saa 17h45 - 19h30
KU ISABATO gitangire saa 14h00 - 18h00

Barangiza bagira bati nimuze dufatanye gushima ndetse no guhimbaza Imana yacu yo Muremyi wihagije.

 Kanda hano umenye byinshi birenze:
http://issabato.com/?p=265

Kanda hano wumve Indirimbo ya JAsper Singer:https://www.youtube.com/watch?v=_k9SzioBUxE


Thursday, January 15, 2015

2014- 2015 : Bimwe mubikorwa bikomeye Biteganijwe gukorwa

Mugihe turimo dutangira umwaka Jasper singer Group ishimishwa cyane no kumenyesha abanya muryango bayo bimwe mubikorwa by'ingenzi ibateganyiriza , doreko ari nawo mwanya wo mwanya wo gushyira ahagaragara ibyi izako muri uyumwaka dutangiye. nimuri urwo rwego twishimiye kumenyesha abanyamuryango ndatse naba kunzi bacu bimwe mubikorwa byingenzi biteganijwe muri uyu mwaka wamashuri wa 2014-2015. Nkuko itego yacu ari ukugeza inkuru ya Yesu kristo kuri benshi ni muri urwo rwego twa teguye Igitaramo cyo guhimbaza imana kizata taliki ya 14 Werurwe 2014 kibazabera kuru sengero rw' abadiventiste  rwa KAMINUZA ( I Butare) arinaho tubarizwa. muri icyo gitaramo tuzaba turi kumwe na  amakorali nka :

- IMPANO Choir kuva IGISENYI
-Messengers Kuva  Muri College Adventist  of GITWE
-Truth Friend Family Group Kuva muri KAMINUZA SDA
-Merry Melody Family Choir Kuva muri KAMINUZA SDA
Tubibutseko ikigitaramo kizaba talili ya 13-14 Werurwe 2015.

nanone kandi Jasper singer yateguye igikorwa kindi gikomeye cyane giteganyijwe ku itariki ya 10 Gicurasi 2015  aho Izaba ihura nabanyumuryango bayo mugikwa kizwi ku izina rya REUNION  nigikorwa kizaba kiba kunshuro yambere.

Turasaba burihwe kuzaza kwifatanya natwe muri ibi bikorwo byose ndatse nibindi byinshi duteganya muri uyu mwaka.



Murakoze muko meze kugira Umwaka mushya muhire

Thursday, January 1, 2015

UMUYOBOZI WA JASPER SINGERS GROUP YIFURIZA ABANYAMURYANGO UMWAKA MUSHYA MUHIRE

MUNYAMPIRWA BALINDA Michel 
Umuyobozi wa Jasper Singers Group

Dushimiye Imana yo yarinze ubugingo bwacu muri uyu mwaka dushoje wa 2014; icyubahiro nikibe icyayo iteka ryose. 

Ndagushimiye nawe by'umwihariko uruhare rwawe muri uyu mwakan dushoje kugirango Umuryango wa Jasper singers Group ube uri aho uri ubungubu, Imana
iguhe umugisha UTAGABANYIJE!

 Aya mahirwe duhawe yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2015 mureke  tuyabyaze umusaruro;  dukoresha imbaraga zacu,  twongera Ibihe byo kubana n'Imana ngo tube ibikoresho byiza bishimwa. 

Uri uwigiciro cyinshi muri Uyu Muryango, uruhare rwawe rurakenewe  mu iterambere ryawo .uyu mwaka uzatubere uwibyishimo , Gukundana, gushirahamwe no gutekereza kure dufashijwe n'Imana ngo umurimo wayo ukomeze utere imbere 

Every new day is a chance to change your Life 

" AVEC DIEU ON FERA DES EXPLOITS"  nkuko NDAYIZIGIYE JMV akunda kubivuga.


Umwaka mushya muhire !



MUNYAMPIRWA BALINDA Michel
Umuyobozi wa Jasper Singers Group 

Monday, November 24, 2014

CELLULE UMUCYO BASUYE UMWE MUBAYIGIZE

Ku isabato tari ki ya 22 ugushyingo 2014 nkuko aribimwe mu ntego za tumwe mur jasper  murwego rwo kugirango abagize uwo muryango barusheho gusabana , cellule umucyo ya suye umwe mubayigize witwa MUKANKUSI Aline umunyeshuri muri kamunuza y'urwanda ishami ryayo rya BUTARE aho barizwa mu macumbi azwi ku izina rya Benghaz .

ubwo bahageraga bakiranywe urugwiro naba mwe mubabana na aline muri iyo icyo cyumba bishimirako jasper singer ari umuryango umenya aho abana bawo babaririzwa ndetse bagasangira ubuzima bungurana ibitekerezo nku bigaraga ra  ku ma foto ari hepfo.
Kayitare & Feza Cadette

Abagize  cellule UMUCYO

Abagize  cellule UMUCYO

Iburyo Umuyobozi wa Cellule Umucyo ,Aline Ibumoso

Ibumoso Esperance umwe mubabana na Aline



Esperance Ibumoso (ubana na aline mu chambre)& Aline Iburyo


Friday, November 21, 2014

Le 13 ukuboza 2014Jasper singers Izakira abanyamuryango Bashya

Abuyobozi bwa Jasper singers Group bwishimiye kubamenyesha mu rwego rwo kwakira abanya muryango bashya ko taliki 13 ukuboza dufite picnic . iyi picnic kandi tuzaba turi kumwe na  Diaspora ya jasper singers . tuboneyeho kandi kubamenyeshako iyo week-end izaba ari special kuri jasper doreko vendredi tuzaba dufite mini-concert ndetse na samedi akaba aritwe dufite gahunda yao kuramya. ikindi kandi hateganijwe ko kuri uwo munsi taliki 13 ukuboza twazagira na veille ni mugoroba yatangira saa 20h00 ikageza 6h00.

tubaye tubashimiye uko mukomeje kubana na jasper singers muri ibyo biyiza .